Mu gihugu cya Afurika y’Epfo havumbuwe ibisigazwa by’umuntu wo hambere mu buvumo birimo agahanga k’abantu bo mu bwoko bwa Homo naledi bashyinguragamo.
Ibi bisigazwa byabonetse mu buvumo bivugwa ko abantu bo mu bwoko bwa Homo naledi bwabayeho mu myaka ya mbere bashyinguragamo  gusa ibi bisigazwa biratangaje cyane ugereranyije n’abantu basanzwe kuko igice cy’ubwonko kingana n’ inshuro ishatu ku bw’umuntu usanzwe w’ubu.
Usibye kuba aka gahanga kagaragaza ibimenyetso bya cyera cyane BBC itangaza  ko bivugwa ko imyaka mike kaba kamaze ari 235 000 ishije.
Amakuru ya Homo naledi yavuzwe bwa mbere mu mwaka wa 2013 igihe ibisigazwa by’abantu 15 bafite imyaka itandukanye bavumbuwe mu Dinaledi mu Afurika y’Epfo.
Mu bushakashatsi bwakomeje gukorwa habonetse agahanga kose bivugwa ko kari ak’umugabo witwa (Neo) bisobanuye Impano mu rurimi rwa Sesotho rumwe mu zikoreshwa muri Afurika y’Epfo.
Ubushakashatsi bwakozwe bukaba bwaragaragaje ko uyu muntu  yari afite ubushobozi bwo kugenda no kuzamuka.