Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana bivugwa ko umuhanzikazi Nina ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina afitanye umwana na Mako Nikoshwa abihakana yivuye inyuma avuga ko ntawe.
Iminsi ishize nibwo amakuru yacicikanye mu binyamakuru bitandukanye bavuga ko umuhanzikazi Nina yabyaranye na Mako Nikoshwa bamwe bashingiye kuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ye “Ngutekerezaho” aba bombi batangaza ko atari ukuri.
Icyo umuhanzi Mako Nikoshwa avuga ku mubano we na Nina
Mako Nikoshwa avuga ko Nina ari umukobwa mwiza nta muntu utabibona we akaba amwita ko ari African Woman.
Gusa avuga ko kuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ngutekerezaho” nta wundi mubano wihariye bari bafitanye yari inshuti ye bisanzwe akaba n’umufana we cyane nk’abandi bose mbere y’uko atangira muzika.
Abajijwe kuba barakundanye yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari inshuti ye muri rusange nta bintu by’urukundo bihari.
Yakomeje avuga ko benshi ubu babaye ibyamamare (Stars) babaye abafana be nka Nina.
Icyo Nina avuga  ku makuru avuga ko yabyaranye na Makonikoshwa
Ku ruhande rwa nina avuga ko abana ari umugisha we kuba afite abana ari umugisha Imana yamuhaye kandi abishimira Imana.
Yagize ati ” Mfite abana benshi kandi ndabishimira Imana”
Nina avuga ko afite abana benshi bashoboka. Mu kiganiro Sundy  Night, abajijwe kuba hari umwana yaba yarabyaranye n’umuhanzi Mako Nikoshwa yatangaje ko ntawe mu ijambo rimwe avuga ati” Never,never” bisonuye ko ntawe.
Gusa Nina abajijwe umubare w’abana afite, yavuze ko adashaka kugira byinshi abivugaho kubera impamvu za Muzika.
Reba hano “Ngutekerezaho” Nina yagaragayemo: