Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuganga, Philbert Nsengimana arashishikariza urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwandika bagashyira indirimbo, filime ibitabo kuri interineti (Internet) kuko nabwo ari ubucuruzi nk’ubundi.
Minisiritiri Nsengimana  yashishikarije urubyiruko gukunda umuco wo kwandika afungura ku mugaragaro inama Mpuzamahanga igamije kwiga ku Iterambere rya Interineti (Internet) muri Afurika iteraniye hano I Kagali  kuri uyu 8 Gicurasi 2017.
Yagize ati ” Abanyarwanda turabashishikariza kwandika, abantu ntibajye kuri interineti bagiye kureba ibyo abandi banditse gusa. Wowe kuki utashyiraho ibyawe? Abantu nibakanguke ubukire buri mu bantu bakoresha ikoranabuhanga. Ndasaba urubyiruko rw’Abanyarwanda gushyira imbaraga mu kwandika.”
Yavuze ko kugeza ubu umubare w’abandika bakabika amakuru, filime, indirimbo kuri interinete ukiri hasi bityo ibiguhu byo hanze  byunguka naho igihugu  cyacu kigahura n’igihombo kinini kubera benshi babika amakuru ( Hosting)  yabo hanze.
Kubeza ubu ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango wa Interinet (Internet Society) bwagaragaje ko amakuru yimbuga zikoresha .rw abikwa mu Rwanda angana na 14.9% naho izikoresha co.rw zikaba zibitse amakuru angana na 18.7%.
Minisitiri Nsengimana yongeyeho ko ubuke bw’amakuru abitswe mu Rwanda ariyo mpamvu ituma abantu benshi bahitamo ububiko bwo mu mahanga kuko mu Rwanda buba buhenze.
Iyi nama igamije ku kureba uko iterambere rishingiye ku ikoranabunga ryakwihutishwa yateguwe n’umuryango Internet Society ku bufatanye na Leta y’U Rwanda hamwe n’umuryango wa UNESCO.
Iyi nama yiga ku iterambere rya Interineti muri Afurika yitabiriwe n’inzobere zitandukanye zivuye mu biguhu bitandukanye harimo Uganda, Nigeria,Kenya,Gambia n’ibindi.