Impanuka y’imodoka yahitanye abanyeshuri 32 mu Majyepfo y’igihugu cya Tanzaniya igwa mu mugezi uri hagati y’imisozi ibiri mu gace ka Arushya.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Costa yari itwaye abanyeshuri biga mu ishuri rya Lucky Vincent hamwe n’abarimu bivugwa ko bari bagiye gukora ibizamini.
Umwe mu batanga ubuhamya akaba n’umwarimu avuga ko iyi modoka yari itwaye abanyeshuri n’abarimu 35 yaje kuta umuhanda kubera imvura nyinshi iri kugwa muri aka gace kandi umushoferi akaba atari amanyereye izi nzira maze igwa mu mugezi wa Malera.
Aba banyeshuri bakaba bari bagiye ku ishuri rya Tumaini English Medium Junior Schools aho byari biteganyijwe ko bakora ibizamini by’igerageza  bisoza umwaka wa 7 bitegura ikizamini cya Leta.
Ishuri rya Lucky Vincent bigagamo
Iyi mpanuka yahitanye kandi abarimu 2 n’umushoferi wari uyitwaye ,abanyeshuri 29 harimo abahungu 10 n’abakobwa 19.