Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Nigeriya byatangaje ko abakobwa b’abanyeshuri 82 bigaga mu ishuri rya Chibok bari barashimuswe n’inyeshyamba za Boko Haram  mu mwaka wa 2014 barekuwe.
Aba banyeshuri b’abakobwa barekuwe nyuma y’igihe kirekire hakorwa ibiganiro hagati y’uyu mutwe w’inyeshyamba na Leta.
Abarekuwe  ni bamwe mu banyeshuri bangana na 270 bashimutswe na Boko Haram mu ishuri ry’abakobwa rya Chibok riherereye mu majyepfo ya Nigeriya
Kugeza ubu abarekuwe 82 barinzwe n’igisirikari cya Nigeriya  nk’uko BBB dukesha iyi nkuru ivuga.
Bivugwa ko imiryango y’aba bana yishimiye cyane kumva amakuru y’iri rekurwa ry’abana babo ariko kugeza ubu abarwanyi ba Boko Haram baracyafite abarenga 100.

Yandistwe na Nzanzimana Germain