Depite Edouard Bamporiki atangaza ko  guverinoma ikwiye kugenzurwa kubera amafaranga y’abanyarwanda arigiswa akagaruzwa  mu muhango wo kumurikira Inteko Inshinga Amategeko imitwe yombi raporo y’Umugenzuzi w’Imari ku mikoreshereje y’ingengo y’imari kuri y’uyu wa Gatatu 3 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Ndasaba ko twahindura imikorere tukagenzura guverinoma. Dukwiye kugenzura guverinoma aya mafaranga y’Abanyarwanda arigita akagarurwa.”
Muri uyu muhango hagaragajwe kutabyaza umusaruro amafaranga yakoreshejwe bitewe no kudacunga neza amasezerano, ukwiyongera kw’imitungo idakoreshwa, isesagura, ikoreshwa ry’amafaranga nta burenganzira, nta nyandiko ziyasobanura hamwe n’inyerezwa ry’umutungo.
Uru rwego rwagenzuye inzego za Leta 139 harimo  ibigo birimo RBC, REB, RAB, NAEB, WDA, RCS, RDB, RGB, RRA, RTDA, REG-EDCL, REG-EUCL, RURA na WASAC. Ibi bigo bikaba byarakoreshe akayabo kangana na  14  Miliyari 1,147 angana na 60% by’ingengo y’imari  ya Leta yose.
Muri uyu muhango,umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje igenzura uru rwego ayobora rwakoze rikarangira tariki ya 30 Kamena 2016.

Isoko: Izuba