Umuhanzikazi wari warabatswe n’ibiyobyabwenge igihe kirekire, Ray C nyuma yo kugaruka mu ruhando rwa muzika atangaza ko arajwe ishinga n’ibikorwa bye bya muzika gukunda nta mwanya abifitiye.
Nyuma y’igihe kirekire atagaragara muri muzika Ray C mu kiganiro na Bongo5 icyumweru gishize yatangaje ko arajwe ishinga mu buzima bwe na muzika urukundo ntacyo rumubwiye.
Yagize ati “Njye nta mukunzi mfite. Ubu ndangajwe imbere n’umuziki ntabwo nshaka kuvanga umuziki n’ibindi bintu.”
Ray wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Milele” n’izindi nyuma yo kugaruka mu muziki ubu afite indirimbo nshya ‘Unanimaliza’ akaba anafite amasezerano muri Wasafi.Com y’umuhanzi Diamond Platnumz.
Hari hashije iminsi umuhanzikazi Ray C avugwa ko agiye gukora ubukwe none amaso aheze mu kirere.
Reba videwo ya Ray C “Unanimaliza”

Yanditswe na Nsanzimana Germain