Umuyobozi wa Kiliziya Gatorika, Papa Francis arasaba ko hategurwa ibiganiro hagati ya Koreya y’Amajyaruguru na Amerika mu maguru mashya ku kibazo gikomeje gufata intera gahati y’ibi bihugu byombi.
Papa Francis mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko iki kibazo kiri hagati y’ibi bihugu byombi kiramutse gikomeje cyateza intambara ishobobora gutuma imbaga nyamwishi itakaza ubuzima nk’uko bbc ivuga.
Yakomeje anenga umuryango w’abibumye ko umaze kunanirwa. Papa yasabye ibi biganiro nyuma y’aho Koreya y’Amajyaruguru ikomeje kugaragaza ko yiteguye urugamba isaha iyariyo  yose kugeza ubu ikaba idahwema kugerageza ibisasu bya kimbuzi.