Itsinda ry’ababyinnyi bagaragaye mu ndirimbo ya Eddy Kenzo bazwi ku izina rya ‘Triplets Ghetto Kids’ bahamagawe na none n’umuraperi w’icyamamare kuri iyi isi, Drake nyuma yo kubyina mu ndirimbo ya Frensh Monatana afatanyije na Swae Lee Unforgettable.
Mu kiganiro na televiziyo NTV umujyanama w’aba bana bamaze kubaka izina muri aka Karere k’Ibirasirazuba ndese no ku isi, Bwana Kavuma Dauda yatangaje ko ubu basabwe imikoranire n’inzu zitunganya umuziki muri Amerika kuba bakorana mu mishanga itandukanye .
Avuga ko bahamagawe n’inzu itunganya umuziki imwe mu zikomeye kuri isi ya Sonny Entertainment  n’imishinga y’umuraperi Drake arimo gukora.
Yagize ati “Twahamagawe na Sony Entertainment ngo dukorane ku mushinga na bo. Drake na we yaraduhamagaye ngo dukorane kuri umwe mu mishinga ye.”
Aya mahirwe kuri aba bana aje nyuma y’impano idasanzwe bagaragaza by’umwihario bakaba baramenyekanye mu ndirimbo ya Sitya Loss yaje gutwara ibihembo bitandukanye iyi ikaba ari intamwe ikomeje kuteza impano yabo ndetse n’umuziki w’igihugu cya Uganda muri rusange.

Reba hano videwo ya Sitya Loss: