Uganda ni igihugu kizwi kugira abahanzi benshi muri aka Karere k’Iburasirazuba bafite impano zitandukanye ariko igitangaje hari abahanzi b’ibyamamare  urubyiniro rwabereye ibamba mu kubyina.
Bamwe muri aba bahanzi basimbukira ku meza abandi bakiyambika ubusa kubera kunanirwa kubyina. Uru ni urutonde rw’abanzi kubyina byananiye burundi:
1.Bebe Cool
Bebe cool uzwi mu ndirimbo nka Love u Every Day n’umwe mu bahanzi bakomoka muri Uganda kubyina byabereye ihurizo akaba akunze kwiyambura ishati agasimbagurika asaba abafana be kuzamura amaboko. Gusa usibye kuba atazi kubyina kuririmba byo arabizi.
 2.Dr Jose Chameleone
Chameleone ubyina mu buryo busekeje nawe aza kuri uru rutonde bitewe n’uburyo yitwara ku rubyiniro (stage) nk’uko urubuga Howwebiz rutagngaza.
Chameleone usanga yirukanka ku rubyiniro hose asaba bafana kuririmba rimwe na rimwe arasimbuka akagwa mu bafana.
3. Rema
Rema we akunda kwiyambarira amakanzu maremare akaba akunze  kwitwara nk’umwamikazi igihe ari ku rubyiniro.
Mu bandi baririmbyi bavugwa kuba batazi kubyina bari kuri uru rutonde harimo Mathias Walukaga, Stecia, Mayanja na Catherine Kusasira.
Uganda ni igihugu abaturage baho bakunda kwidagadura ku rwego rwo hejuru kugeza ho usanga benshi mu bagande n’abagandekazi biganje hano mu Rwanda.