Perezida wa Leta Zunze Ububwe Z’Amerika, Donald Trump yongeye kwihanangiriza Koreya y’Amajyaruguru ko ishyano rizabagwira nibakomeza umugambi wo gukora ibitwaro bya Kirimbuzi.
Mu kiganiro na   Reuters yatangaje ko imigambi mibi bakomeje gupanga izabagora kuyishyira mu bikorwa.
Mu minsi ishije nibwo minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bwana Rex Tillerson yatangaje ko Ubushinwa bwagiriye inama Pyongyang ko bazahura n’ibibazo nibongera kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ukundi.
Hagati aho Koreya y’Amajyarugu yashyize hanze amashusho agaragaza uko bazatera igihugu cya Amerika.
Aya mashusho indege itwara indege z’intambara igaragara yibasiye ingoro y’umukuru w’igihugu cya Amerika izwi nka Whitehouse.
Yanditswe na Nsanzimana Germain