Umukuru w’igihugu, Paul Kagame na Madamu  bakiriye Minisitiri w’intebe w’ igihugu cya Ethiopia,Hailemariam Dessalegn hamwe na Madamu we Roman Tesfaye mu ruzinduko rw’iminsi  itatu batangiriye hano mu Rwanda.  
Ku  mugoroba wo kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu baza kwakira Desalegn n’umugore we hamwe n’itsinda ry’abaherekeje mu Rwanda muri Kigali Convention Center (KCC).
Biteganyijwe ko Minisitiri Desalegn aza gusura ibikorwa biri mu karere ka Rwagamagana umugore we akaza kwerekeza mu karere ka kayonza.

Src:@UrugwiroVillage