Abashakashatsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavumbuye ifi ivura urutirigongo rw’umuntu igihe rwavunitse izwi nka Zebra Fish.

Abo bashakashatsi batangaza ko iyo fi  ifite ubushobozi bwo kurema urutirigongo rushya igihe rwavunitse iteranya ibice biba byavunitse ikoresheje poroteyine(protain) iba mu mubiri wayo.

Ubusanzwe umuntu agira iyi poroteyine ariko ntabwo ishobora gukora ayo magufa kimwe n’imwe iba mu iyo fi ya Zebra.