Uganda: Umupasiteri watwitse Bibiliya yateje Impagarara

0
Umupasiteri w’itorero rya House of Prayer Ministries i Makerere mu gace ka Kikoni, Aloysius Bugingo yatwitse Bibiliya avuga ko zitanga ubutumwa bw’imyuka mibi itandukanye n’umwuka wera yateje impagarara.
Pasiteri Bugingo yatwitse Bibiliya zo mu bwoko bwa King James Version (KJV) na Good News Bibles azatse abayoboke be bagera ku bihumbi 6000 ku munsi wa Pasika avuga ko zuje ubutumwa bw’imyuka mibi inyuranyije n’umwuka wera.
Abayoboke be bavuga ko umushumba wabo igihe yatwikaga izo Bibiliya Bugingo yavugaga ko hari imirongo imwe n’imwe itagaragara muri izi Bibliya indi mirongo yavanywemo.
Pasiteri Bugingo yatanze urugero, rw’imirongo ivuga kwiyiriza ubusa no n’ubukode yatsibwe  nta mpamvu igaragara kandi ko ijambo “Holy Ghost” rigaragara inshuro 99 ariko ijambo Umwuka Wera( Holy Spirt) rikagarara inshuro zirindwi(7) gusa.
Kuri we avuga ko ayo makosa agaragara muri izi Bibiliya adakwiye kwemerwa ngo ajijishe abakirisitu.
Bugingo akomeza avuga ko abaramya imyuka mibi bashaka ko abantu bayoboka bakaramya imyuka mibi akaba ari yo mpamvu bita Umwuka Wera (Holy Spirt) ko ari Holy Ghost.
Abayoboke ba Pasiteri Bugingo batangaza ko yavuze ko Satani ari kugerageza guhindura imitekerereze y’abibwira ko bize nta jambo ryavuzwe na Satana ngo rivugwe n’Imana.
Yagize ati “Satani ari kugerageza guhindura imitwe yabo batekereza ko bize. Nta jambo ryakoreshejwe na Satani ngo rikoreshwe n’Imana ukundi”.
Bugingo avuga ko biyita abashumba aho muri Uganda bakarwanya ibyo bari gukora. Uyu mushumba ubusanzwe  afite radiyo ya Salt FM ndetse na Salt TV atangaza ko agiye no kubaka inzu isohora ibitabo izasohora na Bibiliya zikosoye we yita “Verfied Blbles”.
Yatwize izi Bibiliya mu rwego rwo kurwanya bagenzi be avuga ko barwanya inyigisho ze ashimangira ko niba ibyo ari gukora atari byo yiteguye ikuzimu.
Yagize ati “Niba ibyo ndi gukora atari byo, niteguye kujya ikuzimu.”
Nubwo nta myigaragamyo yabaye ngo abayoboke bajye mu mihanda Sunday Monitor ivuga ko abayobzi b’amatorero bamaganiye kure iki gikorwa cyo gutwika Bibiliya.
Reba videwo hano: