Uyu munsi tariki ya 22 Mata 2017 mu gihugu cy’Ubufaransa hatangiye amatora y’umukuru w’igihugu icyiciro cya mbere.

Mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu 11 ni bo hari buvemo abakandida 4 bazatorwamo umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa mu matora y’icyiciro cya kabiri ateganyijwe tariki ya 5 Ukwezi gutaha.

Ibyumba by’itora birenga ibihumbi 60 000 byamaze gufungurwa aho miliyoni zisaga 47 ari zo ziteganyijwe kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu.

Bitewe n’umupolisi wishwe mu cyumweru gishije kuwa Gatatu abapolisi, 50 000 n’abasirikari 7 000 boherejwe ahantu hatandukanye mu gihugu hose kugira ngo barinde abitabira amatora. Abafaransa bari mu bihugu byo hanze bo batangiye gutora mbere yaho gato.

Kuva mu 2015 ibitero byabiyahuzi byatwaye ubuzima bw’abantu barenga 230.