Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2016 umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) yatangije icyumweru cy’isuku n’isukura muri gahunda igamije kunoza imitangire ya serivisi ku bagenerwabikorwa yiswe “Nk’uwigira” abagenzura bareba isuku n’isukura mu masoko, amaresitora n’ahandi hahurira bantu benshi. 

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase atangiza   icyumweru cy’isuku n’isukura yatangaje ko iyi ari gahunda igamije kureba isuku n’isukura mu masoko, mu mahoteri n’ahandi hahurira abantu benshi kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza buzira umuze.

Yagize ati “Iyi ni gahunda igamije kureba isuku n’isukura mu masoko, mu mahoteri, amaresitora n’ahandi hahurira abantu benshi muri gahunda yiswe “Nk’uwigira” kugira ngo abaturage bagire ubuzima buzira umuze.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuri abajijwe ingamba bafite ku nzego bazasanga zifite imitangire itanoze baha ababagana Prof Shyaka yatangaje ko icyo bagamije atari uguhana ahubwo ari ugukangurira inzego zibishinzwe gukurikirana no kuzuza inshingano zabo byazananira hakazitabazwa amategeko.

Ati “Twifuza ko ibintu byahinduka, icyo tugamije ntabwo ari uguhana ni ugukanguria inzego zibishinzwe gukurikirana inshingano zabo.”

Yakomeje avuga ko icyo bagamije cya mbere ari ugutanga ubujyanama ababishinzwe batashyira mu bikorwa inshingano zabo hakitabazwa icyo amategeko agena.

Ku ikibitiro abagenzura basuye isoko rya Kimironko n’amaresitora ahegereye mu rwego rwo kureba serivisi abagerwabikorwa bahabwa bareba isuku n’isukura muri gahunda ya “Nk’uwigira” imaze ibyumweru bibiri itangijwe.

Mu cyumweru cyambere RGB yari yarakigeneye ibikorwa byahariwe abacitse ku icumu aho basuye uturere turimo Nyaruguru na Rwamagana bagenzura uburyo abagenerwabikorwa ba FARG bahabwa serivisi.

Icyumweru cya kabiri cyo cyari cyarahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 none ubu urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima baje gutangira icyumweru cy’isuku n’isukura mu rwego rwo kugirango abaturage bagire ubuziba bwiza.

Nyuma y’iyi gahunda y’isuku n’isukura RGB iteganya kuzibanda muri gahunda zijyanye na VUP na gahunda zigamije kuzamura abaturage bafatanyije n’inzego zitegamije kuri Leta zirimo amadini bareba niba abaturage bahabwa serivisi zinoze