Umunsi  w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 19 nibwo amakuru yacicikanye avuga ko umugore wa Chameleone yatanze ikirego mu rukiko asaba gatanya gusa biravugwa  ko  ari iturufu ari gukoresha kubera igitaramo afite mu kwezi gutaha. 

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Uganda  bitangaza, Chameleone afite igitaramo giteganyijwe kuba ku kwezi gutaha ikaba ari mwe mu mpamvu ituma umugore we, Daniella yaba  yatanze iki kirego nk’iturufu kugira ngo bavugwe cyane mu itangazamkuru.

Ikinyamakuru gikorera mu gihugu cya Uganda,Howwe ni kimwe mu binyomoza aya makuru ko atari ukuri impamvu yaba ari kiriya gitaramo arimo gutegura mu kwezi gutaha.

Ku ruhande rwa Chameleoni yatangaje ko akiri hamwe n’umufashe we badateganya gutandukana na gato.

Inyamakuru New vision gitangaza ko nyuma y’aho  Chameleone amenyeye aya makuru ko umugore we,Daniella ari gusaba gatanya yashyize ifoto ku rubuga rwa  Facebook afata n’amashusho(Videwo) ari hamwe n’umugore we Daniella bagiye gufataba abana ku ishuri.

Chameleone avuga ko nkabantu nabo hari amakosa bakora bidasobanuye ko baba bagiye gutandukana akomeza vuga ko urukiko ari ahantu buri yemere kujya agasa aserivisi ashaka.

Yagize ati ” Kuba Daniella yagiye mu rukiko ntibivuze ko tugiye gutandukana. Urukiko ni ahantu umuturage wese yemerewe kujya kuko rubereyeho guha serivise abantu bose.”

Yakomeje avuga batari abamarayika nabo bakosa kandi amakosa babacyiyakora.

Daniella Atim yatanze ikirego mu rukiko rwa Nakawa kuri uyu wa 18 Mata 2017 yandika saba gatanya kubera kunanirwa kwihanganira umugabo kubera kumukubirira imbere yabana ariko mu ruhame akigira nyoni nshinshi.