Umukinnyi w’umunyamerikakazi wamenyekanye muri filime z’uruhererekane kuri televiziyo, Erin Moran yitabye Imana afite imyaka 56.

Erin Moran wamenyekanye cyane muri “Joanie” mu myaka y’i 1970 amakuru ye y’urupfu rwe yaje kwemezwa n’itsinda ry’abapolisi muri Indiana kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita gusa BBC itangaza ko icyateye urupfu rwe kitaramenyekana.

Abakinnyi batandukanye bakinanye hamwe muri “Joanie Loves Chachi” yatangiye mu 1982 harimo Henry Winkler, Ron Howard na Moran mu butumwa banditse ku nkuta zabo za Instagram bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Moran.

Erin Marie Moran yavutse tariki ya 18 Ukwakira 1960 abyarwa na Sharon na Edward Moran avuka ari umwana wa kabiri mu bana batandatu.

Impano ye yo gukina yayikomoye kuri mama we umubyara aho yaje gusinyishwa  bwa mbere afite imyaka itanu.