Umukuru w’igihugu Paul Kagame ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, bitabiriye Inama Nkuru ya gatatu kuri uyu wa Gatandatutariki ya 22 Mata 2016.

Umukuru w’igihugu yagaye bikomeye abagabo bakubita abagore babo kenshi  igihe batashye bahaze agatama avuga ko abadahanirwa mu miryango Leta ikwiye kujya nayo ibahana.

Yagize ati “ Ubagabo bataha basinze bakaza batura  inabi abagore babo babakubita, abo ngabo badashoboye gukubitirwa mu muryango leta ikwiriye kujya ibakubita.”

Muri iyi nama umukuru w’igihugu yagarutse ku icuruzwa ry’abana n’abanyeshuri bitwa ko bari mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza bambuka imipaka bakajya kwicuruza avuga ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakabagira inama.

Reba Videwo hano: