Abantu batatu nibura ni bo baguye mu myigaragamyo yamagana leta ya perezida Nicolas Maduro mu gihugu cya Venezuwela
Muri aba bantu barashwe bakahasiga ubuzima harimo umugore ukomoka mu mugi  wa San Cristobal n’undi wiciwe  mu murwa mukuru w’iki gihugu.
BBC itangaza ko ibihumbi by’abantu  bigaragambya basaba ko abanyepolitike bafunzwe bafungurwa kandi bagasaba ko   haba amatora y’umukuru w’igihugu.