Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku inteko ishingamategeko mu ruzindo yagiraraga mu gihugu cya Djibuti yatangaje ko Afurika ifite ibikenewe byose ngo yubake amahirwe arema icyizere cy’uyu munsi n’ahazaza heza kuri twe twese.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bibasha gutera imbere ari ibikora bishingiye ku myumvire ituruka ku miterere y’ikibazo bifite, amateka y’ibihugu ubwabyo ndetse n’ibyifuzo by’abaturage.
Yagize ati “Tugomba guhuza imvugo nk’umugabane. Ingorane izo arizo zose twaba duhura nazo muri rusange cyangwa se mu bihugu byacu by’umwihariko.”
Umukuru wigihugu atangazako umubano wigihugu cy’u Rwanda na Djibuti mu minsi iri imbere ugiye gushyrwamo imbaraga kugira ngo utange umusaruro.
Ati “Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo ubufatanye bw’ibihugu byombi butange umusaruro ufatika ku baturage bacu.”
Muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere, ishoramari, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate n’abafite pasiporo za serivisi, hamwe no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.