Muri iki gihe abantu batari bake bibasiwe n’umubyibuho w’inda kenshi abantu bakaba bashaka uko bagabanya uwo mubyibuho gusa ugasanga batazi ibanga bakoresha. Wowe ufite iki kibazo ukaba wifuza kugabanya umubyibuho w’inda dore ibanga.  

1.Watermelon

Iki ni ikiribwa gikungahaye ku mazi kuko kigizwe na 82% by’amazi afasha igifu cy’umuntu gusha ibiryo neza.Umuntu ufite ikibazo cy’umubyiguho w’inda aba agomba kurya nibura igisate kimwe ku munsi cya watermelon.

2. Ibishyimbo

Ibishyimbo bigira umumaro ukomeye mu kugabanya umubyibuho,nubwo abantu benshi usanga badakunda kubirya ndetse babifata nk’indyo igayitse. Umuntu ugira ikibazo cyo kubyibuha inda rero aba agomba kubirya nibura rimwe ku munsi ku mafunguro yandi agiye gufata.

3. Kokombure

Kokombure igizwe n’amazi menshi agera kuri 96% by’amazi na 45 bya karori’’calories’’.iyo ushaka kugabanya umubyibuho w’inda rero ugomba kujya urya salade ya kokombure inshuro nibura inshuro eshatu mu cyumweru.

4. Pommes

Kurya pomme nibura imwe ku munsi buri gitondo uko umaze gufata amafunguro ya mugitondo, ni byiza cyane ku muntu ufite ikibazo cy’umubyibuho w’inda kuko igizwe na potassium ndetse na vitamin nyinshi zituma inda inanuka.

5. Amagi

Kurya amagi ni byiza cyane ku muntu ufite ikibazo cyo kubyiguha inda kuko agizwe na calcium, zinc, iron, phosphorus, omega-3 n’izindi vitamini,byose bikaba bifasha inda gusubira uko yari imeze nta kubyibuha

6. Icyayi cy’icyatsi “Green tea” 

ubusanzwe icyayi cy’icyatsi cyirwanya umubyibuho ukabije ku muntu harimo n’inda.Niyo mpamvu umuntu aba agomba kukinywa buri munsi kugira ngo arwanye umubyibuho w’inda.

7. Ubuki

Kunywa ubuki bufunguje amazi ashyushye n’indimu ni ingenzi cyane ku muntu ushaka kugabanya umubyibuho w’inda.Ufata ikirahuri cy’amazi ashyushye,ugashyiramo ikiyiko kimwe cy’ubuki n’indimu imwe,maze ukajya ubinywa buri gitondo uko ubyutse nta kindi kintu urafata.

8. Amazi y’akazuyazi

Kunywa amazi y’akazuyazi nabyo bifasha kugabanya umubyibuho w’inda,ku muntu ufite icyo kibazo.Ugomba kunywa nibura litiro imwe y’amazi ashyushye buhoro ku munsi.

9. Imineke

Umuneke ugira umumaro umwe n’uwa pomme kuko ugira intungamubiri zimwe zigabanya umubyibuho harimo n’inda.

10. Amazi menshi

Kunywa mazi menshi buri munsi ni ingenzi cyane mu gufasha kigabanya umubyibuho w’inda.Umuntu aba agomba kunywa nibura ibirahuri 8 by’amazi ku munsi,maze mu gihe cy’ukwezi kumwe uhita ubona itandukaniro kuko inda iba maze gusubirayo

Ibi nibyo biribwa,igihe ufite ikibazo cyo kubyibuha inda maze bikagufasha guhita isubirayo mu gihe gito cyane kuko rimwe na rimwe abantu bafite inda ibyibushye usanga bagira ipfunwe ryayo. Si ngombwa ko ibi byose ubikoresha ariko wahitamo ibikoroheye gukoresha maze ukarena impinduka nkuko tubikesha ikinyamakuru elcrema.com

src: Agakiza