Umukuru w’igihugu Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye urugendo muri Djibouti kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017 mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.

Ni amakuru yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ko uru ruzinduko ruzamara iminsi ibiri.

Ni nyuma y’aho mu ruzinduko  Perezida Ismaïl  yagiriye mu Rwanda , yahawe ubutaka na Leta y’u Rwanda bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Mujyi wa Kigali.