Umunya wales Gareth Bale byamaze kwemezwa n’umutoza w’ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane ko atazaboneka ku mukino wabo wa kabiri ubwo bazaba bakira ikipe ya Bayern Munich kuri uyu wa kabiri kubera ikibazo cy’imvune yagize mu ivi ndetse avuga ko nta kosa na rimwe bakwiye gukora ryatuma badakomeza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Gareth Bale ubwo bakinaga umukino wabo wa mbere mu gihugu cy’Ubudage  aribwo ikipe ya Real Madrid yabashije kwitwara neza ikaza gutsinda ikipe ya Bayern Munich ibitego 2-1 nibwo uyu musore ukina imbere mu ikipe ya Real Madrid yaje kugira imvune, ibi bikaba impamvu izatuma ataboneka ku mukino wa kabiri ndetse akaba anashidikanywaho kuba ashobora kutazaboneka mu bazakina umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Real madrid na FC Barcelona muri la liga mu mpera z’iki cyumweru.

Nk’uko Fance24 ikomeza ibitangaza, kuri uyu wa mbere ubwo Zidane yatangazaga iby’imvune ya Gareth Bale, yavuze ko uyu musore yakomeje kugenda asa n’uworoherwa ariko kugeza magingo aya akaba atarakira neza ku buryo bamukinisha uyu mukino utoroshye na gato.

Zidane yakomeje avuga ati”ndakeka ko bidakomeye cyane kandi mu minsi mike azaba yagarutse, ntabwo azaboneka ku mukino wa Bayern Munich kandi ntabwo dushaka gukora ikosa na rimwe.”