Aho igihe kigeze usanga abantu benshi,cyane cyane abagabo batekereza gushinga ingo ariko batabanje kureba ibyo bafite ndetse n’ibyo bakeneye kugira bigomba kubafasha kuzagira urugo rwiza kandi ari cyo cy’ibanze bagomba gukora. Buri muntu wese ugiye gushinga urugo hari ibyo agomba kuba yujuje.

Ibi ni bimwe mu byo urubuga Elcrema rugaragaza wowe mugabo ugomba kuba ufite mbere y’uko wifuza gushaka:

1. Akazi
Umugabo ushaka umugore agomba kuba afite ikintu akora kuko gushinga urugo bikenera amafaranga atari make. Igihe umugabo adashoboye kuzuza inshingano zirimo guhahira urugo umuryango ubamo umwiryane.

2. Igitekerezo cy’uwo yifuza kuba
Mbere y’uko umugabo ashaka, agomba kuba afite igitekerezo cyuwo yifuza kuba .Ntabwo ushobora guhitamo umugore ushyingiranwa nawe utazi icyo umushahaho .

  1. Gusobanukirwa n’icyo ushaka
    Ikindi kintu umugabo agomba kumenya mbere yo gusha ni ugusobanukirwa n’ikintu ashaka mu rugo. Uko ushaka uko urugo rwawe rugomba kumera n’uko umubano wawe uzaba umeze. Mu by’ukuri ntabwo wubaka inzu utabanje gusobanukirwa n’ikintu uyikeneyemo. Nk’uko umwubatsi ategura igishushanyombonera ni nako n’uwitegura kurushinga abigenza.
  2. Gukura
    Ubukwe n’ubw’abantu bafite ibitekerezo.Igihe rero utarakura mu mutwe ntabwo uba uragera igihe cyo kuba wakemura ibibazo nk’umuntu mukuru. Muri icyo gihe ntabwo gushaka aba ari ibintu byawe.
  3. Icyerekezo
    Kugira icyerekezo ni ikindi kintu ugomba kumenya mbere yo gushaka. Ugomba kugira icyerekezo cyuwo ushaka kuba kandi ukagira intego y’uko wifuza ubukwe bwawe buzamera. Kemenya aho uri kwerekeza nk’umugabo, nta cyerekezo ntaho uba werekeza.
  4. Ubumenyi bw’umugore nuko uzamufata
    Iyo utazi kubana n’abagore nibura menya uko wabana n’umugore wawe kandi niba utazi uburyo bwo kubana nawe iga mbere y’uko wabana nawe mbere y’uko usaba uwo wifuza ko mwashyingiranwa