Koreya y’Amajyaruguru yagerageje igisasu cya kirimbuzi ariko biza kurangira igeragezwa ry’icyo gishya ryanze.

Minisiteri y’umutekano ya Koreya y’Amajyepfo yatangaje ko Koreya y’Amajyarugu yagerageje igisasu cya kirimbuizi (Missile) mu gace ka Sinpo mu majyepfo y’intara ya Hamkyong ariko igeragezwa rikaza kunanirana.

BBC ivuga ko Hari hashije umunsi umwe gusa Koreya y’Amajyarugu itangarije Leta zunze Ubumwe z’Amerka iko idatewe ubwoba na mba kuba yahangana nayo mu ntambara.

Igeragezwa ry’iki gisasu cyananiwe kugenda rije igihe buri gihugu kigamba uko cyatsibanganya ikindi intambara iramutse ibaye n’uburyo buri ruhande rwiteguye intambara.

Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubwe z’Amerika, perezida Donalt Trump yamenye ibyigeragezwa ry’iki gisasu ariko yirinda kugira icyo avugaho.