Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya uri kuzamuka cyane muri muzika ya hano mu karere k’iburasirazuba, Harmonize atangaza ko kubona Diamond akora amanwa n’ijoro bimutera imbaraga zo gukora cyane.

Bongo 5 itangaza ko Harmonize yatangaje aya magambo muri iki cyumweru mu rugendo ari gukorera mu gihugu cya Kenya avuga  impamvu imutera gukora cyane mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati “Ubu ngubu Diamond niwe muhanzi wunguka cyane mu Tanzania ariko aracyakora cyane”. Nganira nawe ubu ari muri Afurika y’Epfo kumpamvu z’akazi”.

Akomeza avuga ko kuba abona akora cyane ntabashe kubona umwanya wo kuruhuka bimwongerera umwete nawe agakora cyane.”

Ati “Diamond niwe muhanzi winjiza cyane muri Tanzania kandi nta mwanya ajya abona wo kuruhuka. Ibyo bikampa imbaraga nanjye ngakora cyane.”

Harmonize yamenyekanye mu ndirimbo izwi nka “Aiyola” yashyize hanze bwa mbere iza gutuma amenyekana, nyuma akora indi ndirimbo yatumye izina rye rimenyekana cyane “Bado” kugeza ubu akaba abarizwa mu ruhando rw’abahanzi bafite izina rikomeye mu gihugu cya Tanzania.

Harmonize n’umwe mu bahanzi bafite amasezerano muri Wasafi Record iherutse kufungura ishami ryayo Wasafi.com igurishirizaho indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abahanzi nyarwanda kugurisha indirmbo zabo no kuzimenyekanisha muri rusange.

Reba “Aiyola” hano: