Charlie Murphy witabye Imana afite imyaka 57 yari umwe mu banyarwenya bakomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yapfiriye mu bitaro biri mu mujyi wa New York City azize indwara ya Kanseri yo mu maraso izwi nka(Leukemia).

Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 tariki ya 12 ,Mata, 2017 nibwo uwahoze ari umujyanama wa Charlie Murphy yavuze ko yitabye Imana aho yari amaze igihe kinini akurikiranwa n’abaganga mu bitaro biri I New York.

Charlie Murphy, wari umuvandimwe mukuru wa Eddie Murphy usanzwe ari umukinnyi wa filme nawe uzwi cyane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, usibye kuba yaratumirwaga mu bitaramo bitandukanye asetsa abantu nawe hari amafilme atandukanye yagiye agaragaramo, harimo Jungle Fever, Night at the Museum na Lottery Ticket.

Charlie Murphy arikumwe n’umuvandimwe we Eddie Murphy

Charlie Murphy kandi yagiye afasha umuvandimwe we Eddie Murphy mu kwandika filme ze zimwe na zimwe nka Vampire in Brooklyn, Norbit ndetse n’izindi zitandukanye. Ntabwo yamufashije kwandika filme gusa ahubwo hari n’izo aba bavandimwe bagiye bakina bafatanyije, harimo iyitwa Are We There Yet? na Boondocks.

Abandi banyarwenya ndetse n’ibyamamare bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko bifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera Charlie Murphy. Muri abo bagaragaje kwifatanya n’uyu muryango, harimo Magic Jonhson, Lin-Manuel Miranda ndetse n’umuraperi Snoop Dogg.

Mu magambo abo mu muryango wa Charlie Murphy harimo n’umuvandimwe we Eddie Murphy batangarije itangazamakuru bavuze ko babajwe n’urupfu rw’umuvandimwe wabo ndetse harimo bamwe bamufataga nk’umubyeyi wabo. Kandi bakomeje bavuga ko bashimiye buri wese wagaragaje ko yifatanyije nabo mu bihe bikomeye barimo.