Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye mu muryango AERG ukorera   muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge batangaje ko  bashima Imana n’Inkotanyi zabarokoye mu ijoro ryo kwibuka kuri uyu mbere tariki ya 10 Mata 2017.

Ubu ni bumwe mu butumwa abanyeshuri bibumbiye mu muryango AERG biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge batanze mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23 wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2017.

Mu ijoro ryo kwibuka ryitabiriwe n’abanyeshuri, abarezi n’abayobozi bakuru ba kaminuza hasobanuwe amateka y’u Rwanda uburyo ubutegetsi bwagumye gutoteza abatutsi bugerageza Jenoside, uko Jenoside yakorwe abatutsi yashyizwe mu bikorwa mu 1994 n’ihagarikwa ryayo.

Mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga hasobanuwe uburyo kugeza magingo aya hakiri abantu b’inzego zitandukanye bagipfobya ndetse banahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu bapfobya Jenoside hakaba harimo abanyepolitike, abashakashatsi n’abacamanza nka Bruguiere na Ferndo.

Mu butumwa abacitse ku icumu bari mu muryango wa AERG bahawe basabwe kutishora mu bikorwa bibi birimo ubusambanyi, kwishora mu bintu bitagira umumaro kenshi bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.

Uko bamwe mu banyeshuri bafata igihe cyo kwibuka ababo bazize Jenoside mu 1994

Umwe mu barokotse Jenoside igihe yabaga akaba yari afite ukwezi kumwe, Norbert Twagirayezu avuga ko kwibuka bimutera imbaraga zo kubaka igihugu no kuzagera ku byo ababyeyi be basize badakoze n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Agira ati “Nubwo bagiye, kubibuka bintera kugira imbaraga zo kubaka igihugu. Mba numva nshaka kugera ku byo ababyeyi banjye bifuzaga kugeraho n’umuryango nyarwanda muri rusange.”

Ntwari Jambo Mervienne wavutse nyuma ya Jenoside avuga ko igikorwa cyo kwibuka kimufasha kumenya ibyabaye mu Rwanda bikamufasha gukomeza kubaka igihugu.

Agira ati “Igikorwa kidufasha kumenya ibyabaye  mu Rwanda bikadufasha gukomeza kubaka igihugu no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba.”

Linda Hirwa avuga ko kwibuka bimufasha kumenya amateka tukamenya aho  twavuye, dugasenyera umugozi umwe twubaka igihugu twirinda amoko.

Agira ati “Kwibuka bidufasha kumenya amateka yacu tukamenya aho tuvuye tugasenyera umugozi umwe dufatanya kubaka igihugu kandi twirinda amoko.”

Intego bafite bakaba badakwiye no guheranwa n’agahinda barangajwe imbere no kwiteza imbere baha agaciro ababo babuze kandi bubaka igihugu.

Mu butumwa bageneye urubyiruko bagenzi babo  muri rusange bavuga ko bakwiye gufatanya bakubaka u Rwanda rwababyaye bareba icyabateza imbere bakirinda amoko.

Bagira bati “Dukwiye gufatanya tukubaka u Rwanda rwatubyaye tukareba icyaduteza imbere kandi tukirinda amoko.”

Mu iri joro ryo kwibuka abanyeshuri  babarizwa mu bigo byombi byahoze ari KIST na KHI ubu bizwi nk’ ishami rya Nyarugenge bari bifatanyije na Ministiri w’uburezi , umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge, abayobozi ba kaminuza y’u Rwanda n’izindi nzego zitandukanye.