Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa kuri iki Cyumweru yifatanyije n’abana bo muri NFF  kwibuka abana bazize Jenoside yakorwe abatutsi  mu 1994 ku nshuro ya 23 abasaba kwirinda abantu babashyiramo urwango n’amacakubiri kuko aribyo byateye Jenoside.
Nyuma yo kwibuka abana bishwe muri Jenoside basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi berekwa igice cyahariwe abana banasobanurirwa ubugome ndengakamere bwifashishijwe bica bagenzi babo.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside no kubunamira, Nyampinga Iradukunda yasabye abana bari bitabiriye icyo gikorwa kuzirikana ibyo babonye bikababera urufatiro mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagerageza kuyibabibamo.
Yagize ati “Kurwanya ingengabitekerezo neza ni uguhera mu bana kuko biba byoroshye ko umuntu yava nko mu mahanga cyangwa ahandi akaba yamushuka. Kuba baje bakiga amateka, bakamenya uko Jenoside yatangiye n’uko byagenze ni ibintu byiza cyane kuko bizanabafasha uko bagenda bakura.”
Nyuma yo gusura urwibutsi rwa Gisozi hateganyijwe irushanwa muri Kamena naryo rikazaba riri mu rwego rwo kwibuka abana bazize Jenoside.
NFF yashinzwe na Ndayisaba Fabrice mu 2009 igamije kwigisha abana indangagaciro n’umuco w’amahoro byiyongera ku kwiga umupira w’amaguru ariko kuva mu 2010 atangira n’igikorwa cy’umwihariko cyo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni.
Mu mafoto dore uko umuhango wagenze:

 

 

Photo/Igihe