Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23 butumwa Leta yasohoye kuri uyu 7 Mata 2017.

Ubu butumwa bufata abanyarwanda mu mugongo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabunyujije kuri www.state.gov/s butanzwe n’ umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Rex W. Tillerson.

Yatangaje ko bifatanyije n’igihugu cy’ u Rwanda kwibuka abagabo, abagore n’abana  baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu izina rya Leta y’Amerika agira  Tillerson yagize ati “kuri uyu munsi w’akababaro, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abagabo, abagore n’abana bishwe muri Jenoside yo mu 1994. Twicishije bugufi twunama duha icyubahiro abo bose bababajwe hamwe n’imiryango yabo ihora ibibuka, ikabahoza ku mutima”.

Yakomeje avuga ko Leta izakomeza kugira umurava n’ubushake mu gufasha abanyarwanda gukomeza kubashyigikira kurengera ibihe bibi banyuzemo.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu buhugu byifatanyije n’u Rwanda mu butumwa bw’akababaro byoheje harimo Canada.