Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka wabaye ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata umukuru w’igihugu, Paul Kagame yahumurije abacitse ku icumu ko batari bonyine hari umuryango utarabatereranye ariwo igihugu cy’u Rwanda.

Mu butumwa umukuru w’igihugu yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu n’abanyarwanda muri rusange wabereye ku rwibutso ruherereye ku Gisozi yahumurije abacitse ku icumu ko batari bonyine hari umuryango baturukamo utarabatereranye.
Yagize ati “Kwibuka ni ngomwa kandi nagira ngo mbwire abacitse ku icumu by’umwihariko ko batari bonyine hari umuryango baturukamo utarabatereranye ariwo igihugu cyabo.”
Umukuru w’igihugu yagarutse ku bantu bapfobya Jenoside bashakisha izindi nyito bayita Jenocide yo mu 1994 aho kuyita Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bakanavuga ko ari Jenocide yakorewe abatutsi hiyongeyeho abahutu.
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside itabaye nk’ibiza yateguwe avuga ko hari ubuzima dufite tugomba kubamo kandi abantu bakwiye kumva igisobanuro cya Jenoside.
Yagize ati “Hari ubuzima dufite tugomba kubamo kandi abantu bakwiye kumva igisobanuro cya Jenoside neza.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku nshuro ya 23 abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igira iti  “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”
Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat wari umushyitsi mukuru.
Mu mafoto dore uko umuhango wari umeze:

 

Bashyize indabo ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside

 

Perezida n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU bacanye urumuri rw’ikizere  

 

Urumuri rw’ikizere ruzamara iminsi 100