Abantu 9 barohamye baburirwa irengero abandi 44 bararusimbuka mu mpanuka y’ubwato bwarohamye ku cyambu cya Zanzibar.

Ubu bwato bwarimo abarobyi bivugwa ko bwarohamishijwe n’umuyaga ukaze. Bwarimo abantu 52  bari bagiye kuroba amafi  kuri uyu mugobo w’ijoro ryakeye.

Aba barobyi ntabwo byaje kubagendekera neza kuko ikirere cyaje guhinduka bakibasirwa n’umuyaga ukomeye waje gutuma ubwato burohama.

Bbc itangaza ko igikorwa cyo kushakisha aba bantu barohamye bakaburirwa irengero kigikomeje.

Imirimo y’uburobyi ni bimwe  mu bikorwa by’ubucuruzi muri Zanzibar ariko ubwato bwinshi bukaba bukunze kurohama abatari bake bakaba bamaze kuhatakariza ubuzima bwabo.

Bivugwa ko ubu bwato nta kibazo bwari bufite n’imugoroba ubwo bajyaga kuroba.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

 

 

 

 

.