Umutoza w’umutaliyani utoza ikipe ya Chelsea mu gihe gito  agiye kwongererwa amasezerano yiyongera kuyo yari afite muri iyi kipe ya Chelsea bitewe n’uko akomeje kwitwara neza.  

Antonio uherutse gutsindwa iminsi ishije n’ikipe ya Crystal Palace ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) agiye kwongererwa amasezerano nyuma yo kuba akomeje kwitwara neza akaba ari ku mwanya mbere.

Kugeza magingo aya ikipe ya Chelsea ikomeje kuza ku mwanya wa mbere  igakurikirwa na Tottenham Hotspurs irusha amanota 7.

Uyu mutoza yari asigaje amasezerano y’imyaka ibiri gusa bitewe n’uko akomeje kwesa imihigo ye umuherwe w’iyi kipe ya Chelsea, Roman Abromovich akaba yifuje kumwongerera amasezerano mu gihe kitarambiranye.

Source: bongo5

Yanditswe na Hahirwabasenga J. d’Amour