Alex Muyoboke  avuga ko Ingabire Beatrice amuharabika mu itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 31 Werurwe 2017 igihe bananiranaga kumvikana ku kibazo bafitanye cy’amafaranga angana n’ibihumbi 4 by’amadorali.

Umujyanama w’itsinda ry’abahanzikazi Charly na Nina, Alex Muyoboke  tariki ya 31 Werurwe nibwo amakuru yacicikanye avuga ko ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho kunyanganya amafaranga angana na 1300 000.

Ni ikibazo afitanye na Ingabire Beatrice uba muri Canada nyuma y’amasezerano yapfuye igihe hategurwaga igitaramo muri Canada cyari kigamije gutera inkunga impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama. Muyoboke avuga ko amuharabika akamuteza itangazamakuru kandi nta muntu yari yambura kugeza ubu.

Mu kiganiro KT Idles, Muyoboke yavuze ko Ingabire yakwitabaza inkiko itangazamakuru ntacyo ryamufasha nyuma y’aho Muyoboke na Big Furious banyanganyije  uyu mudamu amadorali angana n’ibihumbi 4 yabahaye.

Agira ati“Nta muntu ndambura kuko twari dufitanye  amaserano (Contaract)kandi nta  muntu urazamura kesi(Case) avuga ko namwambuye.”

Aya masezerano bari baragiranye yari afite agaciro kangana n’ibihumbi 4 by’amadorali bakaba bari barahawe amadorali angana n’igihumbi na 300 nka avanse andi bakaba baragombaga kuyishyurwa nyuma y’igitaramo.

Ingabire ashinja Alex Muyoboke  gukoresha akarimi keryoshye kandi amubona nk’umutekamutwe. Avuga ko aramutse yemeye ko bumvika nta y’andi mananiza ariko atabyemera hakitabazwa inkiko.

Muyoboke yatawe muri yombi yambikwa n’amapingu  tariki ya 31 Werurwe 2017 nyuma yo kunanirwa kumvikana na musaza wa Ingabire uvuga ko  yamwishyuye amafaranga mu ntoki.

Izi mvururu ni zo zatumye inzego za polisi zitabazwa maze aba bombi bajyanwa kuri polisi bamwitswe amapingu ariko birangira Muyoboke adafunzwe.

Ingabire avuga yahombye amafaranga menshi yakoresheje ategura ibitaramo byagombaga kubera muri Canada bigamije gutera inkunga impunzi z’Abarundi zikambitse mu nkambi ya Mahama kubera umutekano muke wabaye mu gihugu cy’Uburundi igihe Perezida Pierre Nkurunziza yangaga kurekura ubutegetsi.

Muri ibi bitaramo umuhanzi Big faious yagomabaga kuba ari umuhanzi mukuri.

Big Farious yagombaga kwitabira ibitaramo bigera kuri bitandatu amafaranga banyanganyije Ingabire harimo amafaranga ibihumbi 300 000 bohererejwe ngo bakemure ikibazo cya Furious wari mu buroko na avanse bari barishyuwe ariko birangira babuze.

Muyoboke avuga ko kuba batarabashije kwitabira ibi bitaramo byatewe no kubura visa nyuma y’aho Furious afunguwe.

Alex Muyoboke na Big Furious