Nyampinga w’u Rwanda umaze iminsi mike yambitswe ikamba, Iradukunda Elsa kuri uyu wa gatanu yahembye abanyeshuri mu karere ka Rubavu ku ishuri rya Rusamaza bagize amanota meza bakitwara neza mu ishuri kurusha abandi.
Aba banyeshuri bahembwe ubwo bahabwaga ingandamanota mu gusoza igihembwe cya mbere mu bihembo bahawe  birimo ibikapu, amakaramu, amakayi, n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Iki kigo cy’amashuri abanza kikaba giherereye mu murenge wa Nyundo akarere ka Rubavu. Uyu nyaminga Iradukunda ubusanzwe akaba akomoka muri iyi ntara kandi akaba ariho yiyamamarije ubwo yahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda akaza kurangiza aryegukanye.
Iki ni kimwe mu bikorwa Nyampinga w’u Rwanda 2017 akoreye mu ntara y’iburengerazuba kijyane n’imihigo yahize irimo gukorera urubyiruko ubukangurambaga mu bijyanye n’imyigire myiza, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda ibishuko.
Mu mihigo yiyemeje igihe yiyamamazaga hakaba harimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) umushinga  byavuzwe ko waje kumuhesha amanota kubera ugendanye na gahunda ya reta .
src:EAchampions
Mu mafoto dore uko byari byifashe:
Abanyeshuri bahembwe bafashe ifoto y’urwibutso
Bakanyujijeho biratinda