Ishingiye ku ireme ry’uburezi bwifuzwa, Ministeri y’uburezi mu byumweru bibiri bishize nibwo yafashe umwanzuro wo guhagarika amwe mu mashami yigishwaga mu mashuri makuru amwe n’amwe yagiye agarara ho kuba adafite ibikenerwa byose  kugirango ubumenyi batanga bube buhagije. Nyuma y’iki gikorwa cyo guhagarika ayo masomo Minisiteri ikaba yasohoye itangazo rivuga uburyo igiye guha ufasha abanyeshuri bose bigaga muri ayo mashami kugirango bakomeze amashuri yabo.

Muri ubwo bufasha Ministeri igiye gutanga bwo gushyirira ho uburyo abanyeshuri bigaga muri ayo mashami yahagaritswe kuba bakomeza amasomo yabo mu yandi mashuri makuru, yashyizeho urubuga bazajya banyuraho bakuzuza ibisabwa harimo n’ifishi isaba kuba bakwimurirwa muyandi mashuri makuru. Ibi bikazafasha Ministeri kumenya uko izatanga ubufasha kuri abo banyeshuri.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru Dr Innocent S. Mugisha riteye ritya.

Mu mashuri yahagarikiwe amasomo yatangaga harimo  University of Technology and Arts of Byumba (UTAB) ,Open University of Tanzania iherereye mu Karere ka Ngoma, University of Gitwe, Jomo Ketta University of Agriculture and Technology, Institut Catholique de Kabgayi (ICK) iri mu Karere ka Muhanga ndetse na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri) iri mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Mu mashami yagiye ahagarikwa muri aya mashuri harimo ajyanye n’amasomo y’ubuforomo, ubumenyi mu ikoranabuhanga mu gupima indwara ndetse n’iryabigaga ibijyanye n’ubuvuzi no kubaga.