Christopher Muneza umwe mubahanzi bahatanira Primus Guma Guma Super Star kunshuro ya 7  yanyomoje amakuru yari amaze iminsi avuga ko atifuza Aimable , Tonzi na Lion Manzi mu bazaba bagize akanama nkemura mpaka ubwo bazaba bakusanya amanota umuhanzi yagize barebye uko yitwaye ku rubyiniro ndetse bakanereka uwatsinze muri rusange.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’uko Umuhanzi Christopher  yatangaje ko abagize akanama nkemurampaka uyu mwaka  bakwiriye guhinduka, kubera impamvu ze bwite.

Ibi byaje nyuma yaho abahanzi bose uko ari icumi bajyaga gusinya amasezerano hagati ya bo ndetse na Blarirwa ifatanyije na East African promoters mu gutegura iri rushanwa Christopher ngo nibwo yasabye ko abagize akanama nkemurampaka uyu mwaka bakwiriye guhinduka.

Aimable ,Tonzi na Lion Imanzi aba nibo bagize akanama nkemurampaka uyu mwaka muri Primus GumaGuma Super Star 7

Gusa mu kiganiro Christopher yagiranye na radio kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ayo makuru atariyo kandi ko atazi abayatangaje aho bayakuye.Christopher ubwo ya nyomozaga aya makuru yatangaje ko Abagize akanama nkemurampaka uyu mwaka ntacyo bamutwaye na kimwe kandi ko yiteguye kwegukana instinzi hatagize igihinduka .

Yanditswe na Vainqueur MAHORO