Ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’abasiganwa ku maguru yasesekaye i Kampala muri Uganda mu marushanwa yitabiriwe n’amagana avuye impande soze z’isi ateganyijwe gutangira ejo .
Uganda ibaye igihugu cya kane kigiye kwakira aya marushanwa mpuzamahanga y’abasiganwa ku maguru muri Afurika azwi nka World Cross Country Championship.
Ibihugu 60 bikaba byamaze kwohereza amakipe abihagarariye magingo aya akaba amaze gusesekar i Kampala muri Uganda harimo n’ikipe y’u Rwanda nk’uko New Vision itangaza. Aya marushanwa  ateganyijwe kubera Kololo Independence Ground.
Amafoto y’amwe mu makipe yitabiriye iri rushanwa harimo n’ikipe y’u Rwanda:
Ikipe ihagarariye u Rwanda
Ikipe ihagarariye Algeria
Ikipe ihagarariye Ubushinwa
Ikipe ihagarariye Kenya
Ikipe ihagarariye Uganda
Ikipe ihagarariye Italy
Ikipe ihagarariye Bahrain
Ikipe ihagarariye USA
Ikipe ihagarariye Morocco