Chuck Berry watangije injyana ya Rock yitabye Imana

0

Ikirangirire Chuck Berry umwe mu batangije injyana ya Rock na Roll yitabye Imana afite imyaka 90 aguye mu rugo iwe i Missouri muri Amerika.

Berry wari umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa gitari yamenyekanye ku isi hose kubera indirmbo ze zamenyekanye cyane zirimo “Roll Over Beethoven” na “Sweet Little Sixteen”.

Umwe mu nshuti ze za hafi Bruce Springsteen avuga ko Berry yari umuhanzi w’umunyabwenge by’umwihariko mu njyana ya rock na Roll ku isi yose.

Agira ati “Umuziki we ntuzigera wibagirana iteka ryose.”