Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump ateganya kuganira na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ku bibazo byibasiye akarere k’iburasirazuba.

Iki kiganiro bateganya gukorera kuri telefone, kizaba kibaye ku nshuro ya mbere Trump abaye umukuru w’igihugu nyuma yo kuganira n’abakuru b’ibihugu bya Nigeriya, Misiri na Afurika y’Epfo.

Uhuru Kenyatta abaye perezida wa kane uganiye n’umukuru w’igihugu gikomeye ku isi nyuma ya Abdel Fatah al Sisi, Jacob Zuma na Nigeria Muhammadu Buhari.

BBC itangaza ko bimwe mu bibazo aba bakuru b’ibihugu bya Kenya na Amerika harimo ikibazo cy’umutekano muri Somaliya (Somalia) ndetse n’ikibazo cy’amapfa akomeje kwibasira akarere k’iburasirazuba.