Abakinnyi bakina mu ikipe y’umupira w’abaguru iri mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Argentine bambuwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro babambura utwabo.

Perezida w’iyi karabu Defence Justicia, Bwana Jose Lemme yatangaje ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro kugeza magingo aya bataramenyekana binjiye mu kibuga aho bitorezaga kuri uyu wa gatatu maze babambura ibintu bari bafite byose barabijyana.

Mu byo aya mabandi yambuye aba bakinnyi bakinira ikipeyo mu kiciro cya mbere harimo telefone (Cellphones), amakofi(Wallets) n’imidari ya zahabu gusa akomeza avuga ko nta mukinnyi wakomeretse polisi  ikomeje iperereza.

AP itangaza ko irushanwa muri Argentine ryari riteganyijwe kongera gutangira umunsi wejo ku wa gatanu ariko bikaba biteye urujijo abakinnyi kugeza magingo aya bakaba batari bishyurwa imishahara yabo kandi iri rushanwa rikaba nta masezerano rinafitanye na televiziyo.