Umunyakenyakazi wahataniraga kuyobora AU, Amina Mohammed akaza gutsindwa na mugenzi we bahatanaga hamwe kuri uyu mwanya ukomoka mu guhugu cya Chad, Faki Mahamat, atangaza ko yagambaniwe n’abaturanyi.

Amina Muhammed

Ambasaderi Amina avuga ko bimwe mu bihugu by’abaturanyi muri Afuruka y’iburasirazuba aribyo byamugambaniye bikarangira atabashije kubona uyu mwanya agatsindwa.

Akomeza atangaza gutsindwa kwe kwatewe n’ibibazo bya politike biri hagati y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Francofone) n’ibivuga urumi rw’icyongereza (Anglophone)

Avugana n’itangazamakuru mu mugi wa Addis Ababa yatangaje ko gutsindwa kwe kwatewe n’ubugambanyi bwa bimwe mu bihugu byishije hamwe bikanga kumushigikira.

Faki Mahamat umuyobozi mushya wa AU

 

Nubwo nta gihugu na kimwe atunga agatoki avuga ko bimwe mu buhugu by’abaturanyi byumvikanye bivuga kuri iki kibazo.

Avuga ko bivanye kuri Kenya kuba abanya Kenya muri rusange bizerwa cyane badashobora kuba bashikirana n’abanyabinyoma iyi ikaba ariyo mpamvu yaba yaratumye bigumura.

Yagize ati “Ntekereza ko twe abanya Kenya turi abizerwa cyane bityo bikaba bitoroshye gushikirana n’abanyabinyoma. Ni yo mpamvu bigumuye.”

Mu kiciro cya gatanu cyaya matora Amina akaba yari imbere ayoboye n’amajwi 27 mugenzi we Mahamt afite 25.

Bbc itangaza ko usibye igihugu kimwe kitatoye uyu munyakenyakazi akaba yaratsindishijwe n’ibihugu bibiri byibumbiye muri IGDA bifashe umwanzuro wo gutora Mahamat bikamuha amajwi 28 kuri 26 yari akenewe kuba yakwegukana uyu mwanya.