Niba ushaka gusohoka kandi ugafata ifunguro ryiza, menya aho wasohokera n’amafaranga wakoresha cyangwa   Amadorali.

10. Beige (Tokyo)

Umuntu umwe yishyura hagati y’amadorali 150-200

Iyi iherereye mu nyubako yitwa  Ginza neighborhood, ushobora kubona ko Beige ari nta cyo ivuze ariko ni inziza. Iyi resitora(restaurant) indanga biciro byayo bikoze neza kandi ikaba ihagarariwe na Alain Ducasse.

Amwe mu mafunguro ategurirwamo
  1. Misoguigawa (Kyoto)

 Umuntu umwe yishyura amadorali

Iyi iherereye muri Historic Cities muri Japan,ushobora kuba uziko Misoguigawa nta kindi kintu igabura uretse ifunguro ry’abayapani ariko siko biri.

Iyi resitora yifitemo inzu y’icyayi muri Kyoto. Nanone amafunguro yabo ni mpuzamahanga, Misoguigawa igabura ikoresheje  kaiseki style (amasorori gakondo y’abayapani).

Aya ni amwe mu mafuguro bateguriramo

Nk’uko bivugwa kuri rubugankoranyambaga rwabo, Misoguigawa  ishingiye mu gukomeza no gusigasira umuco w’abayapani haba mu mitekere no mu kugabura. Ku  ikarita yabo hagaragara ko bakira amadorali 250 ku muntu umwe, hatarimo umusoro

8.Le Pre Catelan (Paris)

 Umuntu umwe yishyura amadorali ari hagati ya 245-315

Iherereye mu mutima wa Bois de Boulogne Park mu mugi wa love, Paris, Le Pre Catelan ni resitora(restaurant) nziza ushobora gusura igihe waba ushobora kwishyura  amadorali 245-315 ku mvange yaho .Ifunguro ryabo  ni Le Menu Du Pré rigura amayero 280.

Imbere dore uko hameze

Ariko urebye neza ibikoresho bakoresha mu guteka no kugabura ku mafunguro yabo ni crab soup seasoned na curry, french caviar, fennel,harimo amafunguro nka veal sweetbreads batekera mu masafuriya , acacia flowers, suteéd herbs, aged cheese, na dessert of crispy lemon meringue hamwe na basil sorbet.

7.Ithaa Undersea Restaurant (Maldives)
Igiciro ku muntu umwe ni amadorali 320

Ikigaragara igihe urimo kurira muri iyi resitora (restaurant) ntabwo wishyura ifunguro ryonyine ahubwo unishura n’ibiyitatse—aho uba wicaye munsi ya metero 5 z’inyanja mu kirwa cya Conrad Maldives Rangali.

Ifunguro ryuzuye hano rigura byibuze amadorali 320 ariko ukamenya ko ugomba kwishyura amafi yo mu bwoko bwa  sharks, stingrays n’izinda nyamaswa zo mu nyanja uba ureba.

6. Aragawa (Tokyo)
Igiciro ku muntu umwe ni amadorali 341

Iyi niyo yabaye restaurant ihenze muri 2006 kandi ikaba ifite umwanya uhagije ufite ibyicaro 22.

Amwe mu mafunguro bategura

Ibikoresho byayo byo mu gikoni ni charbroiled, high-grade Sanda Beefsteak na smoked whole salmon kandi bikaba bigomba guhindurwa neza buri cyumweru .Ifunguro ryaho ryuzuye rigura amadorali 341.

5. Masa (New York City)
Igiciro ku muntu umwe ni amadorali 350

Ifunguro bategura

Iyi ni uyu witwa  Chef Masayoshi Takayama ukomoka mu Buyapani,iherereye muri Time Warner Center muri NY. Hamwe n’ibintu byiza bitandukanye chef masa yateguye masa yasezeranyije abakiriya be ubuhanga butandukanye n’ibindi basanzwe bazi.

Mo imbere

4.Gordon Ramsay (London)
Igiciro ku muntu umwe yishyura amadorali 355

Yahawe izina n’abantu batandukanye harimo icyamamare chef Gordon Ramsay ari nawe nyirayo (guturuka muri Hell’s Kitchen na Master Chef) iyi resitora (restaurant) iherereye mu mugi wa Chelsea muri London ikarita ndanga biciro byayo igaragaza ko  ifunguro rigurwa amadorali 170.

Amafunguro ategurirwamo

Iyo wishimiye iyi resitora(restaurant) ugomba kuba unafita amadorali 270 y’ifunguro (hiyongeyeho 12.5% ya services). Ukunze gusanga abishimiye iyi resitora (restaurant ) bayita “Heaven’s Kitchen”hamwe n’amafunguro yaho kuko unasanga bishimira service ya Ramsay.

3. Crissier (Switzerland)
Igiciro ku muntu umwe amadorali 415

Yahawe inyenyeri 3 kandi ihabwa igihembo mu mwaka wa 2013,ikiba ari iya   Chef Benoit Violier. Ibikoresho biyigize ni bimwe nka; Dublin Bay prawns  muri Opal Coast, Medallions of Blue Lobsterbakoresha bagabura , ’Nantaise Duck,wild strawberries na lime flavored Gruyere cream.

2. Le Meurice (Paris)
Igiciro ku muntu umwe yishyura amadorali 590

Le Meurice iyi nayo n’imwe mu maresitora  3 ya Michelin Star. Iherereye  mu mujyi wa Paris mu Bufaransa,ikaba ari uyu witwa  Chef Alain Ducasse akaba ari nawe chef wa3 Michelin stars mu mijyi 3 itandukanye.

Le Meurice ifite ifunguro rigizwe na mackerel,imboga ,imbuto,  guinea fowl, Sainte-Maure, figs, sorbet,na chocolate, bigurwa amadorali 185. Ariko iyo ufite amadorali  ari munsi y’ijana ufata ku yandi mafunguro agizwe n’imboga zitetse muri  salted crust, bonito fish, eggplant, lobster, farm hen hamwe na cepe mushrooms, cheeses na chocolate byose ku madorali 590

1.Sublimotion (Ibiza)
Igiciro ku muntu umwe yishyura  amadorali 2,000

Muri Sublimotion imbere

Resitora  yambere ihenze kwisi iherereye mu kirwa kiri mu nyanja ya Mediterranean cyitwa IBIZA. Imwe muri 2 za Michelin 2 stars,ikaba ari iyu witwa  chef Paco Roncero kandi inaherereye muri  hotel ya Hard Rockl. Ni resitora yubakanye ubuhanga buhanitse ikaba yifitemo imyanya 12.

Ifunguro ryaho rifatirwa ku muntu umwe ni amadorali 2,000  ku bw’ibiciro bigaragara ku ikarita yabo iyo uyishyuye ushobora kwiyarurira mu moko 20 y’ibiribwa wihitiyemo.

Imbere abakiriya bifata neza

Yanditswe na Kwizera Jouvernal