Minisiteri y’uburezi muri Swaziland yasabye abarimu bose gutanga ubumenyi bujyanye n’iyobokamana rya gikirisitu gusa ko badakeneye amasomo atari aya gikirisitu.

Amashuri yafunguwe muri iki gihugu maze ahabwa amabwiriza mashya na guverinoma yo kwigisha idini rya gikiristo gusa ariko anasobanura neza ko atari ugutesha andi madini agaciro gake.

Minisiteri y’uburezi muri Swaziland icyumweru gishije ikaba yaratnze amabwiriza ku barezi bahagarariye abandi ajyanye n’integanyanyigisho nshya ko badakeneye amasomo y’andi atajyanye n’aya gikirisito.

Ku ruhande rw’andi madini bakaba batarishimiye iyi gahunda nshya harimo abo mu idini rya Islam bibaza gagunda guverinoma ifitiye abana babo batari abakiristo.

Umwe mu batewe inkeke n’iyi gahunda, Sahid Matsebula usengera mu idini rya Islam mu mugi wa Mbabane avuga iyi gahunda ishobora guteza ikibazo ku y’andi madini atari aya gikiristo muri ubu bwami bwa Swaziland.

Aribaza ati “Ingoma ifite gahunda ki ku bana bacu batari abakiristo? Bazigishwa ikintu kimwe mu rugo noneho bigishwe ibindi ku ishuri?”

Iyi gahunda ije nyuma y’umubare w’abimukira biganjemo aba Islam baturutse ku mugabane wa Asia binjira muri ubu bwami.