Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe ya  Manchester united,Rooney ubu akaba afite imyaka 31 ku uri uyu wa gatandatu tariki ya 21 /1/2017 yakuyeho agahigo kari gafitwe na muzehe Sir Bob Charlton ko gutsindira ikipe ya Manchester united ibitego byinshi mu buzima bwabo.

Uyu mukinnyi Sir Bob Charton yasezeye mu mupira amaze gutsindira Manchester united ibitego 249 ,aho  kugeza ubu nta wundi mukinnyi wari wakabitsinze uretse Wayne Rooney wari unganya ibitego n’ uyu musaza Charlton.

Wayne Rooney niwe mukinnyi wenyine umaze gutsindira Manchester united ibitego byinshi nyuma y’ uko atsinze iki gitego kinatumye ikipe ye ibasha gukura inota rimwe ku ikipe ya Stoke city aho  cyaje cyishyura icyari cyitsinzwe na Juan Mata .

Rooney nyuma yo gutsinda iki gitego akaba yagaragaye yishimira iki gitego ku buryo budasanzwe aho  yaje guhobera abakinnyi bakinana muri iyi kipe ya Manchester united.

Nyuma y’ uyu mukino Rooney akaba yatangaje yishimiye kuba abashije gukuraho agahigo ka Sir Boby Charton  aho  we avugako agikomeje gutsinda n’ ibindi ibitego.

Yanditswe na Hahirwabasenga Jean d’ Amour