Uyu musaza watoje amakipe menshi ,Harry Redknapp yashize amanga atangaza amakipe akomeye mu Bwongereza ashobora kuzabura muri ane ya mbere (big 4) bityo ntazakine imikino ya UEFA champions league y’ ubutaha.

Ku ikubitiro Redknapp akaba yahashyize ikipe ya Liverpool arebye mu makipe atandatu ya mbere ubu ngubu.

Mu magambo ye Harry Redknapp yagize ati ” narebye ku rutonde nsanga Liverpool izarangiza ku mwanya wa gatandatu kubera ko Chelsea ,Tottenham arsenal ,man city na man united zizaza imbere ya Liverpool.” Ibi akaba ari amagambo Harry Redknap  yatangarije ikinyamakuru cya BT Sport.

Yakomeje agira ati” hagati ya Liverpool ,Man city na Man united hazavamo imwe izarangiza muri enye za mbere hanyuma izindi ebyiri muri zo ntizizaboneka muri champions league y’ ubutaha.”

Kuri we amakipe y’ i Londre niyo azaza mu myanya itatu ya mbere ayo  ni: Chelsea,Arsenal na Tottenham.

Kugeza ubu Liverpool iri  Ku mwanya wa kane n’ amanota 45 mu gihe Manchester united iri ku mwanya wa 6 n’ amanita 41. Kugeza ubu shampiyona y’ abongereza iyobowe na Chelsea ifite amanota  55 n’aho arsenal ifite amanota  47 ikaza ku mwanya wa kabiri.

Yanditswe na Hahirwabasenga Jean d’Amour