Impamvu FIFA ishaka gukuraho oruje no guhindura imiterere ya penaliti

0

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino arashaka impinduka mu mupira w’amaguru aho asa n’ushaka gukuraho ibintu byose byashyizweho na Sepp Blatter yasimbuye hanyuma akazana ibye bishya.

Nyuma yo kongera amakipe yitabiraga igikombe cy’isi akava kuri 36 akayashyira kuri 48 mu mwaka wa 2026,umunyamabanga mukuru wa FIFA yavuze ko hagomba kuvanwaho iminota y’ inyongera,( extra-time) ndetse hakanavanwaho offside ibyo bita oruje (kurarira).

Ibi akaba abona ko nibikorwa bizashimisha abafana ndetse n’abafana muri rusange.Van Basten akomeza avuga ko uburyo bwo gutera penaliti bwahinduka aho we abona ko umupira ugomba gushyirwa muri metero 25 uvuye aho izamu riri.

Gianni avuga ko umukinnyi ashobora gufata uwo mupira akawushorera awerekeza mu izamu mu gihe kitarengeje amasegonda 8.

Ikindi abona cyahinduka n’aho umukinnyi ukoze umupira ari mu rubuga rw’ umuzamu yazajya ahabwa ikarita y’ umuhondo aho guhabwa umutuku ,aha atanga urugero rw’uko Luis Suarez yakoze umupira muri 2010 aho ikipe y’igihugu cye yahuraga n’iya Ghana agahita ahabwa ikarita y’umutuku mu gihe Van Basten we yumva yari akwiye guhabwa umuhondo.

Ikindi kigomba guhinduka mu mupira w’ amaguru n’uko kapiteni w’ikipe ari we wenyine ukwiye kwemererwa kuvugana n’umusifuzi igihe bari mu kibuga .Ku bijyanye no kongera umubare w’abasimbura bashobora kuba 5-7 .

Ibi byose bikaba ari bimwe mu byo Van Basten abona byahinduka mu mupira w’ amaguru bikaba biteganyijwe ko bizaganirwa hamwe n’abagize akanama ka FIFA kugirango bibe byakwemezwa.

Yanditswe na Hahirwabasenga Jean d’Amour