Perezida watsinzwe amatora muri Gambia nyuma akanga kuva kubutegetsi, Bwana Jammeh  yahawe amahirwe ya nyuma  bitarenze saa sita kuba yamaze kurekura ubutegetsi n’ingabo za Senegale.

Bwana Jammeh yahawe amahirwe ya nyuma kuba yavuye ku butegetsi nyuma y’aho mugenzi we yaraye arahiye nka perezida mushya wa Gambia umunsi wejo.

Umuryango w’ibihugu byo mu burengerazuba, ECOWAS ukaba uri gukora iyo bwabaga mu gufasha perezida mushya watowe agatsinda amatora,Adam Barrow naho Jammeh  agakurwa ku butegetsi hakoreshejwe ingufu ku bufatanye n’ingabo za UN ziri muri aka gace.

Umuyobozi w’uyu muryango wa ECOWAS, Mr Conde yatangaje ko ibiganiro hagati na perezida wanze kurekura ubutegetsi,Jammeh bitagize icyo bitanga haza kwitabazwa imbaraga za gisirikari.

Yagize ati “Saa sita natemera kuba yavuye ku butegetsi, mu by’ukuri turaza gukoresha imabara za gisirikari.”

Izi ngabo za ECOWAS zivugwa kuba ubu ziri mu murwa wa Gambia rwagati zikaba zarinjiye muri uyu murwa ku wa kane.

Jammeh watsinzwe amatora

Bwana Barrow we akaba ari mubuhingiro muri Senegal nyuma yo gutangaza ko azagaruka mu murwa mukuru, Banujul imirwano yarangiye.

Umuvugizi w’igisirikari cya Senegal, Col Abdou Ndiaye yatangarizi BBC ko ingabo ziri muri Gambia ziteguye bihagije kandi ziteguye kuba zajya mu mirwano igihe bibaye ngombwa.

Yagize ati “Niba hari abantu bari kurwanirira perezida wacuye igihe,turahangana nabo.”

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’umuryango Ecowas ari ukugarura demokarasi  perezida Barrow watowe akajya ku butegetsi.

Yanditswe na Nsanzimana Germain